Print

Biravugwa:Abasirikare 36 b’u Burundi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bahita batabwa muri yombi

Yanditwe na: Martin Munezero 12 March 2020 Yasuwe: 5310

Mu basirikare bafashwe harimo aba ofisiye batanu, abagore babiri bivugwa ko bakuye inda muri Somalia aho bari baroherejwe mu butumwa bwa AMISOM, bikaba bivugwa ko abo bagore n’ababateye inda bakurikiranweho icyaha cy’ubusambanyi.

Urubuga SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, ruvuga ko iri tabwa muri yombi ry’abo basirikare ryabaye hagati y’itariki 04 n’itariki 05 muri uku kwezi kwa Werurwe.

Amakuru ava mu gisirikare yo aravuga ko abandi basirikare bagize iri tsinda bashinjwa ibyaha birimo kwiba lisansi, amasasu, ibyo kurya bigenewe abasirikare no kubura imbunda.

Umusirikare ufite ipeti rya major we ashinjwa kuyobora nabi ubwo baterwaga n’intagondwa za Al-Shabab ku itariki 27 Nyakanga 2019, bigatuma abasirikare batandatu bagenzi be bahasiga ubuzima barimo uwari wungirije Komanda wa Batayo ya 53.

Iki gitero cya Al-Shabab cyabereye ahitwa Bal’Ad mu Karere ka Shebelle, mu birometero nka 36 ugana mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru, Mogadishu.

Undi musirikare mukuru, na we ufite ipeti rya majoro, nawe ashinjwa kuba yarategetse abasirikare yari ayoboye gusubira inyuma bitari ngombwa mu gitero cyo ku itariki 14 Nzeri, mu mwaka ushize. Iki nacyo cyaguyemo abasirikare b’u Burundi 13 ku muhanda mukuru uri hagati y’imijyi ya Bal’Ad na Jowar.

Itabwa muri yombi ry’aba basirikare ryashyizwe ahagaragara bwa mbere n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Pacifique Nininahazwe, ukuriye ishyirahamwe FOCODE ( Forum Pour la Conscience et le Développement).

Uyu yasabye ubutabera bwa gisirikare kwitonda muri iki kibazo avuga ko hari amakuru avuga ko byaba bigamije kwibasirikare abo basirikare bakuru bahoze mu baturuka mu gisirikare cya kera, Ex-FAB.

Yavuze ko kenshi iyo abasirikare b’u Burundi biciwe muri Somalia, abahoze muri iki gisirikare ari bo bashyirwaho amakosa.