Print

Imodoka ya polisi yataye umuhanda igonga umukindo

Yanditwe na: Martin Munezero 12 March 2020 Yasuwe: 5996

Polisi ivuga ko nyuma y’iperereza kucyabiteye aribwo izafata ikemezo kucyakorwa.

Iyo witegereje amafoto ubona ko byabereye i Remera ahitwa Kisimenti. Amahirwe ni uko uwari uyitwaye ntacyo yabaye ndetse n’umukindo akaba yawukojejeho ikizuru cy’imodoka ariko ntawugushe.

Ku rukuta rwayo rwa Twitter Polisi yanditse ko hagiye gukorwa iperereza ku cyateye iriya mpanuka uwayikoresheje akazabihanirwa.

Umuturage ukoresha izina Baringa12 kuri Twitter yanditse abaza Polisi igikorwa iyo hari umushoferi wayo ugonze umukindo.

Yagize ati: “Iki nicyo bita gerayo amahoro dont drink and drive? Iyo umu drive wanyu akoze ibi mubikoraho iki?

Polisi yasubije ko hagiye gukorwa iperereza ku cyabiteye.

Kuri Twitter Polisi yasubije iti: “ Mwaramutse@Baringa12, hakorwa iperereza hagafatwa ibyemezo hakurikijwe raporo y’iperereza ku cyateye impanuka. Murakoze”

Iyi mpanuka ibaye mu gihe Polisi yatangije kandi igikomeje gahunda yise ‘Gerayo Amahoro’.

Polisi ivuga ko iyi ari gahunda izamara igihe kirekire igamije kumvisha abantu akamaro ko gukoresha neza umuhanda baba batwaye ibinyabiziga cyangwa bagenda n’amaguru.


Comments

Tizo G Mallionaire 13 March 2020

Erega ntawe bitabaho! abantu tuge tumenya ko byose mubuzima birashoboka kuri buri wese!