Print

Ingabo za US zarashe ku birindiro 5 by’abarwanyi ba Kataib Hezbollah zirabitwika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2020 Yasuwe: 1816

Ibyo bitero by’indege za US, byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira uwa gatanu byagabwe ku birindiro bitanu by’umutwe wa Kataib Hezbollah bibikwamo intwaro.

Ibi bitero bibaye nyuma y’aho kuri uyu wa kane Minisitiri w’ingabo wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Mark Esper,yatangaje ko bamaze gufata ingamba zose zo kwihorera ku gitero cyahitanye abasirikare babo n’ab’Ubwongereza mu majyaruguru ya Baghdad.

Amerika ivuga ko iki gitero cy’amabombe cyagabwe ku basirikare ba US n’Ubwongereza mu majyaruguru ya Baghdad cyakozwe kuwa gatatu n’abarwanyi b’aba Shia bafashwa na Irani.


Comments

10 April 2020

iyi nkuru ntiyuzuye ntigaragaza igihugu byabereyemo mujye mugerageza mutange amakuru yuzuye.


hitimana 13 March 2020

Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.