Print

Umukozi wo mu rugo ibyo yakoreye mu buriri bw’umukoresha we watinze kumuhemba ni agahomamunwa

Yanditwe na: Martin Munezero 13 March 2020 Yasuwe: 14937

Ane khatioli wari watanzwe na kompanyi y’abakozi ya ILRI, yasabye shebuja ko yamuhemba mbere y’itariki asanzwe amuhemberaho kuko ngo hari umushinga aho avuka yari afatanyije na murumuna we wari ukeneye amafaranga byihutirwa.

Umukoresha we yarabyanze, amubwira Ko bitashoboka ko amwishyura mbere y’iminsi 15. Ibi ngo byarakaje Kathioli w’imyaka 24 nk’uko shebuja yabwiye Mkenya news.

Uyu mukoresha mu kugaruka mu rugo ykiriew n’umunuko udasanzwe, ati:“Ubwo nagarukaga mu rugo, numvise umunuko nk’uw’amazirantoki atarabora.”

Uyu mukobwa ngo umubyindi umwe yawushyize mu mashuka undi awushyira hagati y’imisego yombi. Uyu mukoresha akomeza avuga ko

“Imwe mu mashuka y’umweru yasaga nabi kuko bigaragara ko ari yo Kathioli yakandagiyeho ubwo yitumaga ku buriri. Hariho n’ahantu hatose, nkeka ko yanansobeye mu buriri.”

Abaturanyi bo bavuga ko Kathioli babonaga ari umukobwa ucecetse, utarakundaga kurakara byoroshye.

Umwe muri bo, Waithera avuga ko Kathioli yari umuntu mwiza yewe ngo yanabwirizaga mu rusengero rwo hafi aho mu gace ka Muthua.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’ibyabaye Kathioli yahise abura mu rugo yakoragamo.