Print

Nyagatare:Umwana muto yishwe bamuciye umutwe banatwara bimwe mu bice by’umubiri we birimo igitsina n’ururimi

Yanditwe na: Martin Munezero 13 March 2020 Yasuwe: 2760

Ibi byabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru mu Mudugudu wa Runyinya mu Kagari ka Nkoma mu Murenge wa Tabagwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangabo Célestin yavuze ko uwo mwana bari bamubuze, aho abonekeye bagasanga yapfuye yakaswe ijosi.

Yagize ati “Yabuze kuwa Kabiri ku manywa ubwo nyina yari ari mu murima nawe ari iruhande rwe haruguru y’ingo zari zihari. Umwana yaje kubura baramushakisha ntaboneke. Yaje kuboneka bigeze ahagana saa yine z’ijoro ubwo umuntu yajyaga mu musarani akavuga ko abonyemo ikintu kidasanzwe barebye basanga ni umubiri wa wa mwana.”

Yakomeje agira ati “ Twaje gukurikirana umwana tumukuramo dusanga ni abagizi ba nabi bamwishe bamukase umutwe. Umutwe barawukase bawukuraho hari n’ibice by’umubiri tutabonye birimo igitsina cye n’ururimi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubugizi bwa nabi nk’ubu budasanzwe muri uyu murenge, ngo ni ibintu byatunguranye.

Hari abantu batatu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi bahise batabwa muri yombi mu gihe umurambo w’umwana wagejejwe mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.

Si ubwa mbere muri aka Karere hagaragaye amarorerwa nk’aya kuko mu mwaka ushize mu Murenge wa Katabagemu umugabo yasanganywe mu nzu imirambo y’abana bane b’abaturanyi be.

Source: IGIHE


Comments

10 May 2021

hashize imyaka 9 tufite ikibazo numubyeyi kubutaka ikibazo giteye
gutya
umusaza yasahuye ibintu byomurugo abijyana kubitungisha undi mugore bishize none yagarutse gusahura ubutaka kand nabana bafitanye