Print

Breaking News:Coronavirus yageze muri Kenya

Yanditwe na: Martin Munezero 13 March 2020 Yasuwe: 3065

Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu Mutahi Kagwe yavuze ko umurwayi w’umugore yinjiye muri Kenya avuye muri Amerika anyuze mu Bwongereza.

Kangwe yavuze ko umurwayi yamaze gutangira kwivuza anasaba Abanyakenya gukomeza gutuza.

Yongeyeho ariko ko umurwayi atakomeza kugira isoni, akarya kandi ko atazasohoka mu bitaro kugeza igihe bigaragaye ko ari byiza.

Kuri ubu uyu mugore ari mu ishami ry’ibitaro by’igihugu byita ku ndwara zanduza bizwi nka Kenyatta Hospital, leta ikaba ivuga ko yakurikiranye imibonano yose y’umurwayi kuva yinjira mu gihugu.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Nation kibitangaza ngo Kenya yahagaritse ingendo zose zo mu mahanga usibye izisabwa.