Print

Ibiteye amatsiko kuri Darlen Kawawa umugore umwe rukumbi wemerewe kuzahatana mu matora ya perezida wa Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 13 March 2020 Yasuwe: 4544

Uyu mugore yaje muri batanu bongeweho na Komisiyo y’Amatora y’iki gihugu baje basanga 24 bari basanzwe bemerewe bahita baba 29.

Darlen Kamusiime Kawawa usanzwe ari umucuruzi mu Mujyi wa Kampala, yanabaye kandi umwarimu mu bijyanye n’Ikoranabuhanga. Uyu mugore asanzwe atuye ahitwa Makulubita, Katikamu mu karere ka Luweero.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Uganda, Simon Byabakama yabwiye itangazamakuru ko muri batanu bemejwe harimo Dr Daniel Okello, Pr Godwin Ssempebwa Katuwadde, Dr Amir Kagumba, Mr Dan Matsiko na Ms Darlen Kamusiime ari na we mugore rukumbi witeguriye guhangana na Museveni mu matora azaba Werurwe mu 2021.

Byamukama yavuze ko bitangaje kuba hiyongereyeho abandi batanu, avuga kandi ko bishoboka ko hakwiyongeraho n’abandi.

Uyu avuga ko “Biratangaje. Nyuma y’uko nabikubwiraga hiyongereyeho abandi batanu kandi n’abandi bashobora gukomeza kuza. Abazaza hazarebwa ko bujuje ibisabwa na bo bemererwe.”

Uwari usanzwe umenyerewe muri aba bakandida ni Mr Matsiko wari waserukiye ishyaka ry’Ihuriro ry’Abaharanira Impinduka(Forum for Democratic Change) [FDC] mu matora ya 2018 bikarangira abonye amajwi abiri gusa.

Ejo ni bwo Komisiyo y’Amatora yahagaritse igikorwa cy’abagitanga ubusabe bwo kuziyamamariza kuyobora Uganda cyatangiye kuwa 19 Gashyantare ku hantu 34,344 hazatorerwa mu duce twose tw’igihugu.