Print

Abahanga mu Bushinwa bagaragaje impungenge ko coronavirus ishobora kugira ingaruka ku myororokere y’igitsina cy’umugabo

Yanditwe na: Martin Munezero 13 March 2020 Yasuwe: 4185

Nta bushakashatsi buremeza neza ko Coronavirus igabanya ububasha bwo kubyara ku bagabo ndetse n’ubushake bwo gutera akabariro, gusa abaganga bo mu Ntara ya Wuhan bagaragaje ko kiriya cyorezo gishobora kwangiza uturemantanga ndetse kinanangiza imisemburo ifite aho ihuriye n’imikorere y’imyanya myibarukiro y’umugabo.

Aba baganga bo mu bitaro bya Tongji mu Ntara ya Wuhan, bavuze ko n’ubwo Virusi ya Corona bizwi ko yangiza ibihaha ndetse ikica n’abasirikare b’umubiri, ishobora no kugabanyiriza abagabo ubushobozi bwo kubyara.

Uduce byagaragaye ko Coronavirus ishobora kwangiza harimo akitwa germ cells (uturemantanga), utuzwi nka supporting cells n’utwita Leydig cells.

Ni ibyatangajwe ku wa 11 Werurwe na Prof. Li Yufeng n’itsinda ry’abaganga bo muri biriya bitaro ayoboye rikora ubushakashatsi Ku byerekeye urubyaro.

Ibitaro bya Tongji ririya tsinda ry’abaganga rikoreramo, ni ibya Kaminuza ikomeje ya Huazhong yigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga. Ibi bitaro biri mu byahawe inshingano zo kwita ku barwayi ba Coronavirus kuva yagaragara bwa mbere muri Wuhan muri Mutarama uyu mwaka.

Mangingo aya icyorezo cya Coronavirus kimaze kugaragara mu bihugu birenga 100 ku isi. Ku munsi w’ejo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryemeje Coronavirus nk’icyorezo gihangayikishije isi. Imibare igaragaza ko iki cyorezo kimaze guhitana abantu 4,718, mu gihe abarenga 126,000 bamaze kucyandura.