Print

Rusizi: RIB yataye muri yombi abagabo 40 bakekwaho gutera inda abangavu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2020 Yasuwe: 1862

RIB yatangaje ko aba bagabo 40 bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zo muri aka karere.

Mu butumwa yatangaje yanyujije kuri Twitter, RIB yagize iti “Kuri uyu wa gatanu, RIB ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo 40 bakekwaho gusambanya abana b’abangavu bakabatera inda mu mirenge yose igize Akarere ka Rusizi.

Aba bose bakaba ubu bafungiwe kuri sitasiyo za RIB za Muganza, Nyakarenzo, Kamembe, Nyakabuye na Nkanka, mu gihe dosiye zabo zirimo gukorwa kugirango zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kuburira abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese wishora mu byaha byo gusambanya no guhohotera abana mu buryo ubwo aribwo bwose.”

Imibare y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yagaragaje ko mu mwaka wa 2018/19, abagabo bakekwagaho ibyaha byo gusambanya abangavu bari 3320, mu 2017/18 bari 2926 naho mu wawubanjirije bari 2030.