Print

Umuryango “Umwana ku Isonga” ntiwemera ibyo guhanisha umwana inkoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2020 Yasuwe: 798

Mu kiganiro umuhuzabikorwa wa Coalition Umwana ku Isonga, Maximilien Ruzigana yahaye abanyamakuru bari bitabiriye amahugurwa ku mategeko arengera uburenganzira bw’umwana,yavuze ko uyu muryango wabo utemera ibyerekeye guhanisha umwana kumukubita.

Yagize ati “Twebwe nka coalition Umwana ku Isonga ntitwemera igihano cyo gukubita umwana kuko sibyo gituma areka gukora amakosa.Inkoni ivuna igufa ntabwo ivura ingeso.”

Ruzigana yavuze ko umwana uhanishwa inkoni atubaha umubyeyi ahubwo amutinya mu gihe uganirijwe akerekwa amakosa ye adahawe ibihano bibabaza umubiri agirira icyizere ababyeyi be.

Ruzigana yavuze ko nubwo hari impinduka zagiye ziba mu rwego rwa politiki n’amategeko mu kwita ku burenganzira bw’umwana,ariko hakiri ingorane mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ahana abahonyora uburenganzira bw’umwana.

Yagize ati “Abafatanyabikorwa ba politiki irengera uburenganzira bw’umwana, n’ababyeyi ni n’abanyarwanda muri rusange.Abantu bamwe kubera imico,ibyo bakuriyemo hari benshi bataragera ku rwego rwo kumva ko umwana ari umuntu w’agaciro ngo bumve ko uwo mwana tubona ari muto,ikigero cy’imyaka cyose arimo ariwe muturage w’ejo hazaza.”

Uyu muyobozi yavuze ko kubyara ari kimwe no kurera ari ikindi ariyo mpamvu umwana akwiriye kwitabwaho agahabwa ibyo akeneye biri mu burenganzira bwe.

Jean Claude Niwe Rukundo ukora muri Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yabwiye abanyamakuru ko benshi mu bana batazi uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera ariyo mpamvu hakenewe ubukangurambaga bwo kubafasha bakabusobanukirwa.

Niwe Rukundo yavuze ko ababyeyi bagomba gushishoza ku byerekeye ibyo bakorera abana babo kugira ngo batabangamira uburenganzira bwabo aho yanagarutse kuri bamwe babaha amazina abatera ipfunwe yemeza ko ibyo ari iyicarubozo.

Uburenganzira bw’umwana bushingiye ku bintu bine:

- Ibyo akorewe byose bigomba kuba ariwe bifitiye akamaro,

- Umwana agomba kubaho kandi agakorerwa ibituma atera imbere,

- Umwana ntagomba kurobanurwa

- Umwana agomba kugira uruhare mu bimukorerwa.

Mu mategeko, umwana n’umuntu wese utarageza ku myaka 18 y’amavuko.


Comments

Innocent 14 March 2020

Nibakomeze bice u Rwanda ngo ni za macoalition! Ubwo nabo bihangiye imirimo. Na bibiliya irabivuga kandi burya ngo urusha nyina w ’umwana imbabazi aba ashaka kumurya. Ninde wababeshye ko uhana umwana wawe umwanze?