Print

FERWAFA yamaze guhagarika abafana ku ma stade mu gihe FERWABA yo yahagaritse imikino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2020 Yasuwe: 1251

Minisiteri y’Ubuzima, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus. Uyu akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2020. Uyu murwayi akigera mu Rwanda nta bimenyetso by’iki cyorezo yari afite. Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe ni bwo yijyanye ku ivuriro, apimwe basanga afite iyi ndwara.

Nyuma y’iyi nkuru,FERWAFA yahise itangaza ko mu rwego rwo gukumira no kurwanya Coronavirus, imikino ya shampiyona mu Rwanda muri iyi weekend irakinwa bafana.

Itangazo hari aho rigira riti: “Turamenyesha abantu bose ko imikino yose mu marushanwa yose ategurwa na FERWAFA igomba gukinwa nta bafana bari ku kibuga uhereye uyu munsi kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.”

FERWAFA yemeje ko iri bukomeze gukorana n’izindi nzego kugira ngo ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19 rikumirwe mu Rwanda.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA] ryemeje ko ryahagaritse imikino yaryo kugeza igihe kitazwi.

FERWABA yagize iti "Bakunzi Ba Basketball, Abanyarwanda Bose, n’abatuye U Rwanda,

Kubera icyorezo cya Koronavirusi COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda, turabamenyesha ko imikino ya Shampiyona ihagaritswe kuva Tariki 15/03/2020 kugeza igihe tuzabamenyeshereza.

Turabashishikariza gukomeza kwirinda icyorezo cya Korona Virusi aho muri hose mwirinda gusuhuzanya no guhana ibiganza, mukaraba kenshi ibiganza, munirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi.

Gahunda y’umunsi wa 24 wa Shampiyona urakinwa nta bafana

Kuwa Gatandatu

Heroes FC vs Sunrise FC (3:00 PM, Bugesera Stadium)
Mukura VS vs Bugesera FC (3:00 PM, Huye Stadium)
Musanze FC vs Gasogi United (3:00 PM, Ubworoherane Stadium,)
Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (3:00 PM, Kigali Stadium)

Ku Cyumweru

Espoir FC vs APR FC (3:00 PM, Rusizi Stadium)
SC Kiyovu vs AS Kigali (3:00 PM, Mumena Stadium)
AS Muhanga vs Marines FC (3:00 PM, Muhanga Stadium)
Police FC vs Etincelles FC (3:00 PM, Kigali Stadium)