Print

Gicumbi FC y’abakinnyi 9 yahagamye Rayon Sports iyibuza kwiruka ku gikombe cya shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2020 Yasuwe: 5008

Gicumbi FC iri guhanganira kutamanuka mu kiciro cya kabiri yakoze ibyo benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda batatekerezaga ihagama Rayon Sports yabuze umurindi w’abafana bayo kubera Coronavirus yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino wakinwe nta mufana n’umwe uri kuri Stade,watangiye amakipe yombi yigana ariyo mpamvu iminota 10 ya mbere nta buryo bufatika bwabonetse bwashoboraga kubyara igitego.

Ku munota wa 11 w’umukino Gicumbi FC yabonye uburyo bwa mbere bugana mu izamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Gasongo Jean Pierre, umupira ufatwa na Kimenyi Yves.

Rayon Sports nayo yahise itangira gusatira ibifashijwemo na ba rutahizamu benshi yari yabanje mu kibuga barimo Sugira,Sarpong na Maxime.

Ku munota wa 14 w’umukino,Sekamana Maxime yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu, umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Mbarushimana Emile wa Gicumbi FC.

Ku munota wa19 w’umukino, Michael Sarpong yahereje umupira mwiza Sugira Ernest, acenga myugariro wa Gicumbi FC, ateye ishoti rikomeye umupira ujya hanze.

Ku munota wa 25 w’umukino,abakinnyi ba Rayon Sports baburanye penaliti nyuma y’aho Michael Sarpong yacitse abakinnyi ba Gicumbi FC yinjira mu rubuga rw’amahina hanyuma Umunyezamu Mbarushimana Emile arasohoka baragongana bose bahita bagwa hasi.

Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick yavuze ko nta kosa uyu munyezamu yakoze hanyuma umukino urakomeza.

Kugongana n’umunyezamu wa Gicumbi byashegeshe cyane Michael Sarpong bimuviramo imvune yatumye asimburwa na Nshimiyimana Amran ku munota wa 34.

Rayon Sports yagerageje kuyobora umukino ihererekanya neza ari nako ba rutahizamu bayo bahusha ibitego byabazwe kugeza ubwo iminota 43 yarangiye bongeraho iminota itatu y’inyongera.

Ku munota wa nyuma w’inyongera, Gicumbi FC yabonye igitego kuri coup franc
Yatewe neza na Ndacyayisega Ally, umupira ukubita igiti cy’izamu uragaruka ukubita kuri Kimenyi Yves ujya mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye Gicumbi ifite igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye nabi ku ruhande rwa Gicumbi FC,kuko umukinnyi wayo Gasongo Jean Pierre wari wahawe ikarita y’umuhondo mu minota ya mbere y’umukino,yahawe iya kabiri yavuyemo umutuku nyuma yo gusifurwa ko yaraririye yarangiza agatera ishoti umupira Kimenyi Yves yari amaze gutereka ngo awutere imbere.

Ku munota wa 58,Gicumbi FC y’abakinnyi 10 yahushije igitego cyabazwe ubwo Uwimana Emmanuel Nsoro, yateraga ishoti rikomeye, umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu usanga Nzitonda Eric wenyine ananirwa kuwusubiza mu izamu.

Ku munota wa 65 w’umukino Sugira Ernest yahushije igitego kuri coup franc yateye hanyuma umunyezamu Mbarushimana Emile ashyira umupira muri koruneri.

Rayon Sports yagowe no gukina nta bafana yakomeje gusatira izamu rya Gicumbi ariko abakinnyi bayo bari bizimbye imbere y’izamu bagahusha ibitego byabazwe.

Nyuma y’iminota 90, umusifuzi yongeyeho iminota 7 kubera ko abakinnyi ba Gicumbi FC n’umunyezamu wayo batindije umukino cyane.

Ku munota wa 03 w’inyongera, Sugira Ernest yishyuriye Rayon Sports igitego ariko abakinnyi ba Gicumbi bateza akavuyo bavuga ko umunyezamu wabo Mbarushimana Emile yakorewe ikosa.

Umusufizi yemeje igitego biteza umwuka mubi watumye umukinnyi Mukamba Shabani ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo azira gusagarira umusifuzi.

Igitego cya Rayon Sports cyateje umwuka mubi no mu bayobozi b’aya makipe bashaka kurwanira mu myanya bari bicayemo ariko polisi irahagoboka.

Amakipe yombi yarangije umukino anganya igitego 1-1 bituma Rayon Sports iha rugari mukeba wayo APR FC ishobora juyisiga amanota 9 nitsinda Espoir FC kuri iki cyumweru.

Nubwo babujijwe kureba umukino mu rwego rwo kwirinda coronavirus, bamwe mu bafana ba Rayon Sports bagaragaye barebera umukino mu biti bikikije Stade ya Kigali.

Rayon Sports yagize amanota 51, ikaba irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere izakirwa na Espoir FC i Rusizi kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2020.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Heroes FC yanganyije na Sunrise FC y’abakinnyi 9 ibitego 2-2, Musanze FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu gihe Mukura VS yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.


Abafana ba Rayon Sports bawurebeye mu biti

AMAFOTO: Funclub