Mu itangazo yashyize hanze,MINEDUC yavuze ko kuri iki cyumweru harataha abanyeshuri biga mu Majyepfo n’Umujyi wa Kigali, kuwa mbere abo mu Ntara zindi nabo batahe.
MINEDUC yahise yemeza ko yemeye kwishyura amatike y’urugendo rusubiza abanyeshuli iwabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku bitaro bya Kibagabaga,uyu akaba ari umuhinde wageze mu Rwanda kuwa 08 Werurwe 2020 avuye iwabo.