Print

Abanyeshuri biga mu Magepfo no mu mujyi wa Kigali bafashijwe gutaha iwabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2020 Yasuwe: 4443

Minisitiri w’Uburezi n’abandi bayobozi batandukanye bakurikiranye uko igikorwa cyo gucyura aba banyeshuri bigaga baba mu bigo kirimo kugenda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020,nibwo MINEDUC yatangaje ko amashuri yose na za kaminuza zo mu Rwanda bifunga mu gihe cy’ibyumweru 2,kubera icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda.

MINEDUC yasabye abanyeshuri bose biga bacumbitse ku mashuri gutaha iwabo mu rugo,yiyemeza kubarinda kuba bakwandura Coronavirus ishyiraho ama site bahuriramo no kubarihira amatike.

MINEDUC yavuze ko kuri iki cyumweru harataha abanyeshuri biga mu Majyepfo n’Umujyi wa Kigali, kuwa mbere abo mu Ntara zindi nabo batahe.