Print

Princess Shyngle yavuze uburyo akorana imibonano mpuzabitsina n’ibitsina byombi

Yanditwe na: Martin Munezero 16 March 2020 Yasuwe: 3259

Princess Shyngle, umukinnyi wa Filimi mu gihugu cya Nijeriya ariko wavukiye mu gihugu cya Gambiya, yiyemeje gukiza ibyo bibuha byose akabwira abakunzi be ukuri, nuko yemeza kumugaragaro ko afite ibitsina bibiri, bivuze ko aryamana n’abahungu ndetse n’abakobwa (bisexual).

Ibi byose akaba yabitangarije abakunzi be ku rukuka rwa Instagram ye ubwo yasabaga abamukurikira bose babyifuza kumubaza ibibazo ku bihuha bamwumvaho mu byo yise “Rumour Challenge”, nuko na we agahita abibasubizanya ukuri ako kanya.

Ntibyatinze kuko bamwe bahise batangira kumuhata ibibazo. Dore bimwe mu bibazo yabajijwe ndetse n’ibisubizo yagiye atanga:



Ibi byo kuvuga ko ari umutinganyi byaje nyuma yaho umukobwa witwa Toyin Lawani avuze ko iyo aza kuba ari umutinganyi yari gukundana n’uyu mukinnyi wa filimi Princess Shyngle. Uyu mukobwa Toyin Lawani ukora akazi k’imyadagaduro, akaba arangwa no kwambara ibigezweho, yabivuze nyuma yo gusangiza abantu amafoto yabo nuko yandika kuri Instagram agira ati :” Iyo nza kuba umutinganyi umukobwa umwe nari gukundana na we ni @princesshyngle.”