Print

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yafunze kubera umuntu wayigezemo arwaye Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2020 Yasuwe: 3280

Ubutumwa iyi ambasade yashyize kuri Facebook yayo kuri iki Cyumweru, bugira buti “Nyuma y’uko umwe mu bantu banduye Coronavirus yitabiriye inama muri ambasade, Ambasade y’u Bubiligi i Kigali igiye kuba ifunze kugeza kuwa 28 Werurwe 2020, nyuma y’amabwiriza y’inzego z’ubuyobozi n’ingamba zo kwirinda.

Muri iki gihe, ambasade ntabwo izakira ubusabe bwa Visa. Abagenzi baragirwa inama yo kwimura ingendo zabo cyangwa bakegera ubutumwa bwa EU bujyanye n’aho bari bagiye kwerekeza, bagahabwa ubufasha.”

Kuri iki Cyumweru MINISANTE yatangaje ko abantu 5 bamaze gusanganwa icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Imibare iheruka ya OMS/WHO ivuga ko abantu 169,610 ku isi bamaze kwandura iyi ndwara, imaze kwica 6,518 naho 77,776 barayikize.

Covid-19 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kugeza ubu:

• South Africa 61
• Senegal 24
• Rwanda 5
• Cameroun 4
• Ivery Coast 4
• Ethiopia 4
• Burkina Faso 3
• Kenya 3
• Seychelles 3
• Nigeria 2
• DR Congo 2
• Namibia 2
• Sudan 1 Uyu yahise imwica
• centre Afrique 1
• Congo Brazza 1
• Gabo 1
• Guinea 1
• Eswatini 1
• Togo 1


Comments

ruhamanya 16 March 2020

Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yaduhahamuye twese,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc... Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Ni inama tugirwa n’igitabo Imana yaduhaye ngo kituyobore.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning).