Print

Umugabo yinjiye muri banki mu buryo butemewe maze yituma mu byumba byayo

Yanditwe na: Martin Munezero 16 March 2020 Yasuwe: 7093

Polisi mu gace ka Kakamega ifite Munai w’imyaka 23, mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe uyu mwaka wabashije guca mu rihumye abashinzwe umutekano, akinjira muri banki anyuze mu gisenge cy’inyubako ikoreramo maze akituma muri buri kimwe mu byumba byayo.

Citizen TV dukesha iyi nkuru itangaza ko abazi Jason Munai bavuga ko ” Yaba afite ikibazo cyo mu mutwe.”

Biravugwa ko kandi Munai yaba yarageze no mu mashini zitanga amafaranga (ATM) ariko ngo ntiyayibye nk’uko abapolisi bakurikirana iki kirego babitangaza.

Umuyobozi w’Ishami ry’Iperereza muri Kakamega, David Kabena yavuze ko

“Uwari ushinzwe umutekano iryo joro yatawe muri yombi ngo akorweho iperereza.”

Ukekwa gukora ibi azabanza kujyanwa ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe mbere yo kujyanwa mu nkiko ku cyaha cy’ubujura.