Print

Muhanga:RIB yataye muri yombi umupasiteri yafatanye urumogi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2020 Yasuwe: 1910

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru cyavuze ko yu mupasiteri yatawe mui yombi kuwa Gatanu ushize afatiwe mu Karere ka Muhanga nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Marie-Michelle Umuhoza.

Yagize ati: “Nibyo Yatawe mui yombi kubera ibiyobyabwenge kandi iperereza rirakomeje ubu tuvugana,”

Uyu mupasiteri ukekwa, kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamabuye nyuma yo gufatanwa isakoshi irimo udupfunyika 9 tw’urumogi.

Amategeko y’u Rwanda akaba ateganya ko umuntu wese ucuruza, utwara cyangwa ubika ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa mu ngingo ya 263 y’amategeko ahana, nyuma y’aho iki gihano kizamuriwe kikava ku myaka 7 mu rwego rwo kurushaho guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.