Print

Inama mpuzamahanga 6 zari kwinjiriza u Rwanda akayabo k’amafaranga zimaze gusubikwa kubera Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 16 March 2020 Yasuwe: 2698

Ni inama zari kuzinjiriza igihugu miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika, ni amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 4.5. U Rwanda ruvuga ko rwizeye rwizeye ko ruzayagaruza mu gihe izo nama zizaba zisubukuwe.

Bamwe mu bikorera bafite amahoteli yakira inama mpuzamahanga ndetse n’abatanga zo gutwara abaje muri izo nama kimwe n’abasemuzi, bose bemeza ko icyorezo cya coronavirus kirimo kubateza igihombo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amahoteli mu Rwanda, Barakabuye Nsengiyumva avuga ko isubikwa ry’inama kubera icyorezo cya Coronavirus rikomeje kubateza igihombo gikomeye.

Ati “Henshi mu mahoteli dukoresha amafaranga ya banki urumva ko icyo gihe kwishyura banki ntabwo bizaba bigishobotse iyo bidashobotse bank yo iba yarashyizeho system yo gukomeza kubara inyungu ariko n’ubukererwe ku nyungu niba rero abantu badashoboye kwishyura urumva ko bizatea ikibazo.”

Umusemuzi Rurangwa JMV we yagize ati “Ariko ubu ngubu nta hantu ushobora kubona hari inama mpuzamahanga mu murimo wacu rero wo gusemura ni ukuvuga ko tudafite akazi muri make ubu turicaye turakora ibindi yenda ntidusemura mu nama ariko dushobora kuba dusemura ibyandikwa ni byo turimo gukora nabwo niba bibonetse naho ubundi akazi gasa n’akahagaze.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye avuga ko izo nama zasubitswe atari igihombo ku Rwanda, aho ngo igihe nikigera zizasubukurwa.

Ati “Inama twasubitse muri iki gihe zigera kuri 6 niba ntibeshye ariko ni ukuzisubika kuko ni inama mpuzamahanga hari kuzamo abantu baturuka mu bihugu bifite icyorezo ku rwego rwo hejuru akaba ari amabwiriza yuko izo nama zasubikwa ariko tunafasha n’abagombaga kwakira izo nama kureba uburyo batagira igihombo kinini cyane muri aya mezi nk’ukwezi kwa 3 ndetse n’ukwa 4 aho inama mpuzamhanga atari mu Rwanda gusa kuko no ku isi hose mwabonye ko zasubitswe cyangwa se zikanahagarikwa, igihombo twabonaga ko gishobora kugera kuri miliyoni 5 z’amadorali ariko ntabwo ari igihombo kuko ni amafaranga tuzabona igihe izo nama zizongera zikaba.”

Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura inama zikomeye ICCA muri 2019 ryashyize u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye.

Muri uwo mwaka, urwego rw’amahoteli mu Rwanda rwinjije 20% by’ibyo urwego rwa serivise rwinjije byose.

Ku rwego rw’isi, iki cyorezo ngo gishobora guhombya urwego rw’ubukerarugendo ku kigero cya 25% cy’ibyo uru rwego rwinjizaga ndetse n’abakozi bagera kuri miliyoni 50 bakaba bahagarikwa ku kazi.