Print

Havutse umutwe mushya ugamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 16 March 2020 Yasuwe: 18157

Byinshi mu bitangazamakuru byiganjemo ibyo hanze y’u Rwanda bivuga ko uyu mutwe witwa FIAR (Force Impartiale pour l’Avenir du Rwanda), ngo ugizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Rwanda, mu karere no ku isi muri rusange.

Igitangazamakuru The Chronicles cyanditse ko uyu mutwe ngo uharanira impinduka zishingiye ku ngengabitekerezo y’imibanire myiza ndetse na demukarasi, ngo ukaba uyobowe na Major Bamaso J.Bosco, naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo akaba Captain Niyigena Gabriel, ndetse ukaba ufite n’abakomiseri batanu.

Uyu mutwe FIAR uje wiyongera ku yindi yari isanzwe irimo FDLR, RUD Urunana, CNRD, FLN ndetse na P5 yose irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

FIAR ivutse mu gihe imwe muri iyi mitwe yashegeshwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) kuva mu mpera za 2019, bamwe bakaba barabifashe nk’iherezo ryayo kuko byageze aho bamwe mu barwanyi bayo bafashwe mpiri, boherezwa mu Rwanda.


Comments

17 March 2020

Ndabasabako nange ko nifuza kuba umwe munkotanyi
amazin ni umwizerwa
j mv
number 0782490696
0724539639


munyemana 17 March 2020

Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5:6 havuga.Abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.