Print

IFOTO Y’UMUNSI: Minisitiri w’Uburezi yafashije abanyeshuri kumenyesha ababyeyi babo ko batashye akoresheje telefoni ye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2020 Yasuwe: 6746

Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Minisitiri Uwamariya ari guhamagara bamwe mu babyeyi b’aba banyeshuri abamenyesha uko gahunda yo gucyura abana babo iteye nuko barabageraho.

Guhera ku munsi w’ejo taliki ya 15 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangiye gucyura mu rugo abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye baba mu bigo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Koronavirusi cyamaze kugera mu Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020,nibwo MINEDUC yatangaje ko amashuri yose na za kaminuza zo mu Rwanda bifunga mu gihe cy’ibyumweru 2,kubera icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda.

Iyi gahunda yakomeje no kuri uyu wa mbere,aho abanyeshuri bo mu ntara zose bagejejwe mu rugo batishyuye amatike.




Comments

alain 18 March 2020

urugero rwiza rwose 💪


IZABAYO Bernadette 17 March 2020

Mbega byizaaaaa! Dr valentine Uwamariya ni ubusanzwe agira umutima mwiza Imana ijye ikomeza imuhe imigisha myinshiii nibyo mwifurije.