Print

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na perezida wa Ethiopia wasuye u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2020 Yasuwe: 1729

Ibiro bya perezida Kagame byavuze ko aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi, gusa nta makuru arambuye aratangazwa ku rugendo rwa madamu Sahle-Work Zewde.

Perezida wa Ethiopia ni umwanya cyane cyane w’icyubahiro, ubutegetsi nyubahirizategeko buba bufite Minisitiri w’intebe.

Perezida wa Ethiopia atorwa n’abagize inteko ishinga amategeko, agahabwa manda ebyiri z’imyaka itandatu.

Madamu Sahle-Work Zewde niwe mugore wa mbere watorewe uyu mwanya, yaherukaga mu Rwanda mu Ugushyingo 2019 mu nama ya ’Global Gender Summit’.

Mu bihugu 54 bya Afurika, Madamu Sahle-Work niwe mugore wenyine uri ku mwanya w’umukuru w’igihugu ubu.