Print

Gen. Tumukunde uherutse gutabwa muri yombi yajyanwe mu bitaro

Yanditwe na: Martin Munezero 16 March 2020 Yasuwe: 3925

Lt Gen. Henry Tumukunde aherutse gutabwa muri yombi muri iki cyumweru gishize azira amagambo yatangarije itangazamakuru ryo muri iki gihugu yafashwe nk’ubugambanyi. Umwe mu bo mu muryango we utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:

“Ukuguru kwe kwabyimbye. Ndakeka ari ukubera guhagarara igihe kirekire ubwo basakaga iwe muri Kololo.”

Mu gihe cy’intambara ya NRA yo kubohoza Uganda, bivugwa ko Tumukunde yarashwe ku kaguru agakomeretswa mbere yo kuvanwa mu gihugu mu ibanga akajya kuvurizwa I Nairobi.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kibutsa ko Tumukunde wigeze no kuyobora urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) yatawe muri yombi n’Ubutasi bwa gisirikare kuwa kane ushize ashinjwa ubugambanyi.

Ni nyuma yo gutangaza ko yiteguye guhatana na Perezida Museveni mu matora ya perezida ataha, ndetse no gushishikariza u Rwanda kugira uruhare mu guhindura ubutegetsi buriho muri Uganda.

Ibi Tumukunde akaba yarabitangaje mu gihe ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe, aho n’ubundi bisanzwe bishinjanya kugerageza guhindura ubutegetsi buriho mu gihugu kimwe cyangwa ikindi.

Uko Tumukunde yafashwe n’uburwayi

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu nibwo Tumukunde yasubijwe iwe aherekejwe n’abashinzwe umutekano bagiye kumusaka mu rwego rwo gushakisha ibimenyetso byakwifashishwa mu kurega.

Iwe mu rugo, Tumukunde yemerewe gukaraba, kurya no kufata icyo kunywa, aho yanakurikiranaga ukuntu abashinzwe umutekano bari gukoresha ikoranabuhanga ryo hejuru mu gushakisha ibimenyetso bimuhamya ubugambanyi.

Usibye mu gihe cyo gukaraba no kurya, icyo gihe Tumukunde yari yambaye amapingu. Iryo sakwa ryari riyobowe n’Umuyobozi wa CMI, Brig. Gen. Abel Kandiho ryatangiye kuwa Gatandatu saa 10:30 rirangira saa 12:30 kuri iki Cyumweru.

Iwe mu rugo hari umugore we, Stella Tumukunde n’umuhungu we w’imyaka 15 kuko abandi bahungu be babiri bakuru, Philip Tumukunde na Amanya Ndahura Tumukunde, nabo bari batawe muri yombi, ariko bakaba baje kurekurwa kuri iki cyumweru.

Nyuma yo gusaka kuwa gatandatu, Tumukunde yajyanwe ku Rwego rushinzwe iperereza ridasanzwe (SIU) ahitwa Kireka ari naho afungiye.

Mu masaha ya saa munani kuri iki Cyumweru, nibwo ubuzima bwa Tumukunde bwatangiye kumera nabi biba ngombwa ko ajyanwa ku bitaro aho arinzwe n’abakozi ba CMI.

Biravugwa ko abagerageza kumusura barimo gusakwa n’umusirikare ufite ipeti rya Captain, mu gihe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yari yatangiye kumererwa neza.