Print

Nyarugenge: Ba bakobwa n’umusore bashinjwa guhohotera mugenzi wabo bakatiwe imyaka 25 banacibwa ihazabu rya miliyoni 4 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2020 Yasuwe: 4182

Abakatiwe imyaka 25 ni Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu batuye mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge.

Kuwa Mbere Taliki ya 09 Werurwe 2020 nibwo urubanza rw’aba bakobwa 6 n’umuhungu umwe bakekwagaho gukubita mugenzi wabo witwa Mukamana Sandrine, bakamwogosha ku ngufu rwaburanishijwe.

Umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho mu gihe abaregwa bose uko ari barindwi bahakanye ibyaha baregwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibikoresho aba bakobwa n’uyu muhungu umwe bakoresheje bogosha mugenzi wabo bamuhora gutwara umukunzi w’umunyamahanga uwitwa Nkamiro Zaina ndetse ngo no gukwirakwiza ibihuha ko nyina w’uyu Zaina yishwe na SIDA.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa bose uko ari 7 buri umwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza. Ubushinjacyaha buvuga ko iyo Sandrine baza kumwica barigusabirwa igihano cya Burundu.

Umwunganizi mu Mategeko uregera indishyi ahagarariye Sandrine yabwiye Urukiko ko abaregwa bose uko ari barindwi bagize umutwe w’abagizi ba nabi ndetse bakwiriye gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 100Frw.

Aba bakobwa n’umusore bashinjwaga gukubita mugenzi wabo tariki 28 Gashyantare 2020 bahamwe n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi ariyo mpamvu inyundo ya nyuma y’umucamanza yemeje iki gifungo twavuze.

Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame muri Salle ya Maison de Jeune Kimisagara yari yakubise yuzuye.