Print

Pasiteri Joshua yahishuye igihe Coronavirus izarangira hano ku Isi

Yanditwe na: Martin Munezero 17 March 2020 Yasuwe: 9369

Temitope Balogun Joshua (T.B Joshua), Umuvugabutumwa wo mu gihugu cya Ghana, akaba umuyobozi ndetse n’uwashinze urusengo Church of all Nations of the Synagogue, yaremye agatima abantu b’Isi yose nyuma yo kuvuga ko yavuganye n’Imana ikamuhishurira ko iki cyorezo cya coronavirus (COVID-19) cyamaze kwivugana abatari bacye hirya no hino ku isi kitazayimaraho igihe kirekire.

T.B Joshua yavuze ko Imana yamubwiye ko iki cyorezo cyakuye Isi yose umutima cyiri kwica abantu umusubirizo ko kitazarenza i tariki ya 27/03/2020 kikibarizwa hano ku Isi, ibi akaba yabitangaje ubwo yabwirizaga kuri televiziyo ye yitwa Emmanuel TV.

Yagize ati:” Uku kwezi tariki ya 27 icyorezo kigomba kuba cyarangiye ku isi. Mu mpera z’uku kwezi twabyemera tutabyemera ,umuti waboneka utaboneka iki cyorezo kizagenda kive ku isi nkuko cyaje hano ku isi.

Niba atari umuti wazanye iki cyorezo ku isi ni gute ariwo wazagikiza abantu? Iki cyorezo kigomba kuva ku isi nkuko cyayijeho.”

Mu minsi ishize humvikanye undi muvugabutumwa avuga ko iki cyorezo mu minsi iri mbere kizaba amateka nk’ibindi byose byabayeho kuri iyi si, gusa ngo mbere yuko gicika, kw’ Isi hose hazamara icyumweru hagwa imvura nyinshi idahagarara.


Comments

Joseph Jay B 18 March 2020

Icyakora birashoboka ko ibyuwo mu pastor yavuze aribyo kuko ndabona imvura itoroshye


Joseph Jay B 18 March 2020

Icyakora birashoboka ko ibyuwo mu pastor yavuze aribyo kuko ndabona imvura itoroshye


festus 18 March 2020

Ibi nukubeshya