Print

Umusore ukora muri Resitora wagaragaye mu mashusho ari gukubita bikomeye umugore utishoboye yatawe muri yombi,abareberaga nabo basabirwa guhanwa

Yanditwe na: Martin Munezero 17 March 2020 Yasuwe: 7927

Nyuma y’amasaha menshi y’imyivumbagatanyo kuri interineti yo muri Kenya, abapolisi bo mu ntara ya Machakos byarangiye bataye muri yombi umugabo w’imyaka yo hagati wafatiwe muri videwo yakwiye hose ubwo yakubitaga umukecuru muri hoteri i Kangundo. Uyu mugabo bivugwa ko ari umugenzuzi muri resitora ya Kangundo Inn kandi ko uyu mugore yari amaze iminota nta biryo yaka.

N’ubwo bitaramenyekana neza igihe ibyo byabereye, byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga zo muri Kenya ku cyumweru, tariki ya 15 Werurwe, aho abantu basabye Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI) kugira icyo bukora. Muri iyo videwo, umugabo wambaye t-shati ya orange bigaragara ari gukoresha ikiboko akubita umugore utishoboye wicaye hasi.

Andi makuru ataremezwa bivugwa ko kandi umugore yamugaye. Igitangaje ni uko abandi bakozi ba hoteri barebaga ntacyo bakoze mugihe umugore utishoboye yageragezaga kwikingira ibiboko yakubitwaga,Uyu mugabo ntiyanyuzwe kuko yaje no kugaragara amukurura hasi amusohora mu muturirwa iyi Resitora iherereyemo.

Iyi videwo yakwirakwijwe cyane yashimangiwe na guverineri Alfred Mutua wasezeranije ko nyirabayazana azashyikirizwa ubutabera. "Narebye nanga urunuka, videwo ivugwa muri resitora i Kangundo, y’umusore wibasiye umugore. Natangajwe n’iki gikorwa cy’urugomo. Uyu musore agomba gufatwa agafungwa. Abandi bari muri iyi videwo bareba gusa,ntibagire icyo bakora cyangwa ngo bavuge nabo bagomba guhanwa ", Mutua.

Mu yandi makuru mashya, umuyobozi w’intara yavuze ko uyu musore yatawe muri yombi akaba yaritabye urukiko ku wa mbere, tariki ya 16 Werurwe. "Uyu musore yatawe muri yombi kandi yashyikirijwe urukiko. Nk’umuryango, ntitwakagombye kwicara gusa ngo turebere ihohoterwa rikorerwa abandi muri twe. Vuga, taka, urwanye, utabare. Ntukarebe gusa. Ubucuruzi ntabwo ari bwo nyirabayazana w’ibikorwa by’abakozi bidahwitse ".