Print

Umuntu wa munani urwaye CORONAVIRUS mu Rwanda yabonetse ku kibuga cy’indege

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 March 2020 Yasuwe: 3130

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye umuntu wa 8 urwaye icyorezo cya COVID- 19 giterwa na Coronavirus.

Nkuko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje, uyu wagaragayeho Coronavirus n’Umurundi w’imyaka 35 wanyuze i Kigali avuye i Dubai yerekeza i Bujumbura.

Ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe babonye afite ibimenyetso, baramupima basanga afite Covid-19

Kuba nyuma y’iminsi ine Coronavirus igeze mu Rwanda abamaze kuyandura bageze ku munani, bishobora gutuma ibyumweru bibiri byari byatanzwe kugira ngo ibikorwa bitandukanye byongere gukora byongerwa nkuko bitangazwa na Minisante.


Comments

niwemugeni rosine 18 March 2020

Muraho jye mbona injyendo ziva mumanga mwazihagarika kuko abafite ububurwayi nabantu baturuka mumahanga ariko twe nkabanyarwanda dukomeze kwirinda dukaraba intoki keshi gashoboka murakoze


Giso 18 March 2020

Mwami Yesu ndakwinginze tabara igihugu cyanjye!


Giso 18 March 2020

Mwami Yesu ndakwinginze tabara igihugu cyanjye!


soleik 17 March 2020

Aheee,abo banyamahanga ni babohereze iwabo abe ariho bajya kuvurirwa,ese nk’uwo murundi yaraje kumara iki?????aheeeeee