Print

Umuherwe w’umushinwa agiye guha imfashanyo Afurika mu rwego rwo guhashya icyorezo cya Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 18 March 2020 Yasuwe: 1553

Uyu muherwe ukomoka mu Bushinwa ni we washinze ikigo cy’ubucuruzi kizwi nka Alibaba. MA Foundation izatanga udupfukamunwa tugera kuri miliyoni esheshatu, amakoti yifashishwa mu kwirinda 60.000 n’utumashini dupima Coronavirusi tugera kuri Miliyoni.

Icyi kigo kandi cyatangaje ko mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo, MA Foundation izakorana n’ibigo nderabuzima byo ku mugabane wa Afriika, kugirango bashobore kujyeza neza ibikoresho bindi bizasabwa biturutse muri MA Foundation. Iyi mikoranire izaba mu bihugu byose bigize umugabane wa Afrika, no mu bigo nderabuzima byita ku barwayi ba Coronavirusi.

Umuherwe Jack Ma, mu nyandiko yasohoye yagize ati”Isi ntiyakwirengera ingaruka icyorezo mpuzamahanga cya COVID-19 gishobora guteza muri Afrika”

Umugabane wa Afrika umaze kugaragaramo abantu barenga 350 banduye Coronavirusi, higanjemo abo mu Misiri bamaze kurenga 110. Ibi bikoresho bikazashyikirizwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopiya Ahmed Abiy, na we akabisaranganya ibihugu byose byo muri Afrika.

Jack Ma yagize ati”Ubu, twese tumeze nk’abateraniye mu ishyamba riri gushya. Nk’abantu baturiye isi, dufite inshingano zo kwicara tugahangana na byo, guhangayika, kubyirengagiza cyangwa no gutsindwa. Dukeneye kugira icyo dukora ubu.”

Ku Wagatanu tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo umuherwe Jack Ma yavuze ko ajyiye guha Leta zunze Ubumwe za Amerika, ibikoresho byo gupima icyorezo cya Coronavirusi bigera ku 500.000. nyuma y’ibi kandi yavuze ko ajyiye nop gufasha umugabane w’Uburayi ndetse n’igihugu cya Iran.