Print

Wema Sepetu n’umugore wamuhaye umwana ntibagisenyera umugozi umwe

Yanditwe na: Martin Munezero 18 March 2020 Yasuwe: 2565

Abakinnyi babiri ba filime muri Tanzania bari inshuti magara, Wema Sepetu na Aunt Ezekiel ubu ntibacana uwaka, nyina wa Wema Sepetu we akaba avuga ko bitamutunguye.

Aganira na Amani, yavuze ko atatunguwe no kuba barashwanye kuko inshuro nyinshi bagiye bashwana shanwa, akemeza ko umwana we akuze bityo ko ari we ukwiriye kwihitiramo uwo babana.

Yagize ati“mu bucuti bwa Wema na Aunt Ezikiel bagiye bashwana shwana, sinatangazwa no kuba ubu batarimo bavuga rumwe. Sinshobora gutegeka umwana wanjye ngo abe inshuti n’uyu cyangwa uriya.”

Aba bombi bari baratangaje ko ubushuti bwa bo ari ubwo gupfa no gukira, bivugwa ko icyateye gushwana hagati ya bo ari umwe mu bavandimwe ba Wema Sepetu.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu Gushyingo 2019, Aunt Ezekiel yahaye Wema Sepetu umwana we w’umukobwa witwa Cookie nk’isezerano yari yaramuhaye.