Ronaldinho ufungiwe muri Paraguay azira gukoresha pasiporo mpimbano we n’umuvandimwe we Roberto,bitabiriye iri rushanwa ry’umupira w’amaguru ryo muri gereza yabo birangira baritwaye.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe menshi agizwe n’abakinnyi 5 ariko iya Ronaldinho igera ku mukino wa nyuma ndetse itwara igikombe itsinze iyo byari bihanganye ibitego 11-2.
Ronaldinho wari hejuru muri uyu mukino,yatsinze ibitego 5 wenyine arangije anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego bindi.
Mu mashusho aherutse gukwirakwizwa,yagaragaje Ronaldinho yambaye ikabutura n’umupira ari kumwe na bagenzi be bafunganwe muri gereza bafashe igikombe.
Ronaldinho w’imyaka 39 n’umuvandimwe we, Roberto de Asis, batawe muri yombi bageze muri Paraguay,ubwo bafatanwaga ibyangombwa by’inzira [pasiporo] by’ibihimbano by’iki gihugu.
Ronaldinho na bagenzi be bahawe igikombe n’igihembo cy’ibiro 16 by’akabenzi[ingurube] bitetse mu buryo bugezweho bwitwa suckling pig nyuma yo gutsinda.