Print

U Rwanda rwahagaritse ingendo z’indege mu minsi 30 nyuma y’abandi barwayi 3 ba Coronavirus bagaragaye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 March 2020 Yasuwe: 4229

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nyuma y’umubare w’abarwaye COVID-19 ukomeje kwiyongera kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo uwa mbere yabonekaga mu Rwanda, u Rwanda rwafashe umwanzuro ko ingendo zose z’indege zihagarara mu gihe cy’iminsi 30.

Guhagarika izi ngendo biri mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo. Iki cyemezo kikaba kizatangira tariki ya 20 Werurwe 2020.

Umubare munini w’abarwayi bose bamaze kugaragarwaho na COVID-19,n’abari baherutse mu ngendo mu bihugu irimo.

Indege zitwara imizigo ndetse n’iz’izikora ibikorwa by’ubutabazi zo zizakomeza zikore nkuko bisanzwe.

Abanduye Coronavirus bagaragaye kuri uyu wa Gatatu barimo Umuhindekazi w’imyaka 37 wageze mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe aturutse mu Mujyi wa Mumbai, washakanye n’umwe mu baherutse kugaragarwaho iyi ndwara mu Rwanda.

Hari n’Umunyarwanda w’imyaka 26 udaherutse ingendo mu mahanga, n’undi mugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 45 wageze mu Rwanda tariki 16 Werurwe aturutse mu Bubiligi anyuze i Addis Ababa muri Ethiopia.