Print

Wema Sepetu yatawe muri yombi azira ubujura

Yanditwe na: Martin Munezero 19 March 2020 Yasuwe: 4546

Wema Sepetu wigeze kuvugwaho amagambo mabi y’abamushinjaga kuba yaranduye agakoko gatera SIDA n’andi nka yo amushengura umutima, kuri ubu asa n’uwafashe umwanya wo kwiyitaho no kwitekerezaho, nyuma y’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu myaka ibiri ishize, akaba avuga ko ubujura ashinjwa ari ikinyoma.

Mu butumwa Wema Sepetu aheruka gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram, yahishuye ko intandaro yo kwitwa umujura yabaye ubwo umuntu yafunguye konti ya Facebook mu mazina ye, akayikoresha yiba rubanda.

Yavuze ko umurega amushinja kuba yaramuhaye amashilingi ya Tanzania 400,000 kugira ngo Wema azamuhe mudasobwa. Yabisobanuye agira ati:

“Nta konti ya Facebook mfite, ngira paji y’abafana kandi na yo irazwi (vérifié). Sindi nyiri iyo Facebook uko byagenda kose … Aba batekamutwe buri munsi bitwaza ko bagurisha ikotomoni, mudasobwa zigendanwa bakaka abantu amafaranga ndabarambiwe.”

Yavuze ko Polisi yamutaye muri yombi ashinjwa gucuruza mudasobwa kandi ntazo we acuruza, akaba asaba abafana be kuba maso igihe bari kugura ibicuruzwa ku mbuga nkoranyambaga z’ibyamamare, ngo kuko akenshi ziba zikoreshwa n’abandi bantu biyoberanya biyitirira abandi.

Magingo aya Polisi ya Tanzania yaretse gukurikirana Wema Sepetu ku bujura ashinjwa, ahubwo itangiza iperereza ryo gushakisha uwaba yaramwiyitiriye ku rubuga rwa Facebook.