Print

Cindy Sanyu ari mu rukundo n’umugabo ufite abana n’umugore basezeranye

Yanditwe na: Martin Munezero 19 March 2020 Yasuwe: 2890

Umukunzi we, Okuyo Joel Atiku ni umugabo wubatse kandi wahawe umugisha w’abana babiri n’umugore .Abari imbere bagaragarije urubuga rwa Howwebiz dukesha iyi nkuru ko Dollyiana Phiona yashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Okuyo Joel kandi ko adateganya gatanya.

Okuyo Joel Atiku asanzwe atunganya filime, akora n’umwuga wo gufotora kandi akaba asanzwe anabitangamo isomo muri kaminuza ya gikirisitu ya Uganda.Yakoze kandi nk’umujyanama muri TASO Uganda akaba atuye i Kampala ariko akomoka muri Arua.

Cindy ni umuhanzikazi wa Uganda. Yahoze mu itsinda ry’abakobwa bo muri Uganda ryitwa Blu3.Yabaye umwe mu bagize Blu3 (Abadamu 3 b’Abirabura bo muri Uganda) afatanije na Lilliane Lee Mbabazi, na Jackie Chandiru mu 2005 nyuma yo gutsinda amarushanwa ya Coca Cola Pop Stars muri Uganda.

Blu3 ku itangiriro, Alubumu ya mbere bise Hitaji, yarakunzwe muri Uganda. Cindy na Blu3 batangiriye kuri y’igihugu cyose nyma bagenda bakorera ibitaramo bitandukanye ku mugabane wa Afrika. Album ya kabiri ya Blu3s, bayise Burn yasohotse muri 2007 kandi yarakunzwe cyane.

Muri 2008, nyuma yo kutumvikana, Cindy yirukanwe muri iryo tsinda maze aragenda kugira ngo akurikirane izindi nyungu ze bwite. Nyuma y’uwo mwaka, yasohoye indirimbo ye ya mbere, yitwa Mbikooye.