Print

Umujyanama wa Diamond Platnumz yemeje ko yanduye Coronavirus atangaza n’uko ubuzima bwe buhagaze

Yanditwe na: Martin Munezero 19 March 2020 Yasuwe: 3965

Umujyanama w’icyamamare Diamond Platinumz, Sallam SK, yatangarije isi ko yipimishije coronavirus. Sallam yatangaje ko abaganga bafashe ibizamini mu mubiri we kugira ngo bamupime kandi ibisubizo byagarutse neza.

Abicishije ku rubuga rwa Instagram ku wa kane, tariki ya 19 Werurwe, saa mbiri za mu gitondo, umujyanama wa Diamondi yijeje abakunzi be n’abayoboke be ko afite umutekano kandi ko yumva ameze neza, aho yashyizwe mu kato wenyine mu kigo cya guverinoma.

Yagize ati’’ Ndashaka kubamenyesha ko mutagomba guhangayika. Nakiriye ibisubizo napimishijwe kuri coronavirus biza bigaragaza ko nyifiye. Nitaweho n’abaganga kandi ubuzima bwanjye bwateye imbere cyane, ’.

Sallam yashimiye guverinoma n’abakozi bashinzwe ubuzima kuri sitasiyo ye y’akato bamwitayeho neza. ’’ Ndashimira guverinoma imitegurire inoze n’uburyo n’itaweho mu cyumba cyanjye aho ndi jyenyine. Ndasenga ngo twese tugumane umutekano hamwe n’imiryango yacu kandi twubahiriza isuku kugirango twirinde kwandura.Mukomera kandi mugire umutekano Abantu bose muri aha hanze, ’’.

Nyuma yo kubyemeza abantu benshi barimo Diamond berekeje ahatangirwa ibitekerezo kuri Instagram ye kugira ngo bamwifurije gukira vuba. Sallam mbere yakekwagaho kuba yaranduye iyi ndwara ariko nta kibyemeza gifatika cyatanzwe n’abo bireba.