Print

Abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije arenga miliyoni nyuma y’umunsi umwe basabwe kugoboka ikipe yabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2020 Yasuwe: 2699

Rayon Sports n’imwe mu makipe atunzwe n’abakunzi bayon’abafatanyabikorwa bayo, ariko muri iyi minsi nta bikorwa by’umupira biri kuba kubera icyorezo cya COVID-19 ariyo mpamvu ubuyobozi bwayo bwasabye abafana kuyigoboka.

Mu itangazo perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yashyize kuri Twitter ye,yashimiye abafana b’iyi kipe bitanze cyane bakusanya amafaranga arenga miliyoni y’amanyarwanda nyuma y’umunsi umwe gusa.

Yagize ati “Nyuma y’uko ejo mbasabye gutera inkunga Équipe yanyu ariyo yacu, duhereye ku giceri cy’ijana ndagira ngo mbamenyeshe ko biciye kuri *610# mukoze igikorwa gikomeye kuko mwegeranyije amafaranga 1.045.752frw mwikomere amashyi kandi igikorwa kirakomeje turashaka kugera kuri miliyoni 20."

Shampiyona yahagaze Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na APR FC amanota 6