Print

Polisi yataye muri yombi bamwe mu bayobozi b’amatsinda ’Groups’ yo kuri Whatsapp

Yanditwe na: Martin Munezero 20 March 2020 Yasuwe: 19040

Aba baturage bakekwaho gukora ibikorwa bihuriye ku byaha byinshi, ibyaha bihabanye na zimwe mu ngingo zigize igitabo gikubiyemo amategeko ahana ibyaha muri Zambia, cyane cyane mu ngingo ya 91 n’ingingo ya 191 umutwe wa 87 by’icyo gitabo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu gihugu cya Zambiya, Esther Mwaata Katongo, hagati ya Gashyantare na 08 Werurwe 2020, nibwo polisi yataye muri yombi abantu bane bakekwaho ibyaha byo gushyigikira ihohoterwa binyuranyije n’ingingo ya 91 y’igitabo cy’amategeko ahana muri Zambia.

Abo bantu uko ari bane kandi ngo bakaba bazira no gushyira ku rubuga rwa Facebook amashusho y’urukozasoni mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko ngo amategeko abuza ikwirakwizwa rya bene aya mashusho mu buryo ubwo aribwo bwose, nkuko biteganywa mu ingingo ya 102 (b) (c) y’Itegeko rigenga itumanaho rya elegitoronike mu gihugu cya Zambiya nimero 21 ryo muri 2009.

Polisi kandi yashyize ahagaragara amazina y’abandi bantu batatu bafashwe ku bijyanye n’ibi byaha, barimo:

Kelly Nawezhi uzira kohereza amashusho y’urukozasoni ku rubuga rwa Facebook, ikibazo cye kikaba cyaramaze kugera mu rukiko,

Queen Kaliza ufite imyaka 27 we azira icyaha cyo guhamagarira abantu gukora ihohetera binyuze ku mbuga nkoranyambaga,

Joel Banda ufite imyaka 23 nawe arazira icyaha cyo gukwirakwiza amashusho ya y’urukozasoni ndetse no gusebanya binyuze muri group ya WhatsApp yashinze yitwa Zed Hule.

Umuvugizi wa Polisi muri iki gihugu yavuze ko abayobozi (admins) b’amatsinda ya WhatsApp baburiwe gusa ntibabyiteho barimo abakurikira:

Prosper Mvula w’imyaka 20
Naphali Mbewe w’imyaka 45
Imasiku Mateko w’imyaka 36
Jessie Chewe Mulenga w’imyaka 20

Aba bikaba bivugwa ko bashinze amatsinda ya WhatsApp agamije gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni kandi bibujijwe n’amategeko y’igihugu cya Zambiya. Biteganijwe ko bidatinze aba bakurikiranyweho ibi byaha bose baza kugezwa imbere y’ubutabera.