Print

Umupira w’amaguru wo mu Bwongereza abantu bazongera kuwureba nyuma y’ukwezi

Yanditwe na: Martin Munezero 20 March 2020 Yasuwe: 807

Mu minsi ishize, Premier League yari yahagaritswe mu byumweru bibiri kugira ngo hasuzumwe niba icyorezo cya Coronavirus cyaba kimaze kugabanya umuvuduko, ibikorwa by’imikino bikongera gukomeza.

Inama yahuje abayobozi b’amakipe atandukanye y’umupira w’amaguru mu Bwongereza, ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe, yanzuye ko imikino yose ikomeza guhagarikwa kugeza tariki ya 30 Mata.

Hemejewe ko kandi uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 uzakinwa kugeza igihe kitazwi mu gihe byari byitezwe ko uzarangira tariki ya 1 Kamena.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) ku bufatanye n’abategura Premier League na English Football League y’icyiciro cya kabiri, rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushaka uburyo uyu mwaka w’imikino warangira, amarushanwa yose y’imbere mu gihugu n’ay’i Burayi agasozwa mu mutuzo.

Mu Bwongereza, bafashe iki cyemezo nyuma y’iminsi ibiri Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru I Burayi (UEFA) yemeje ko Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020) cyari giteganyjwe mu mpeshyi, kizakinwa mu mwaka utaha wa 2021.

Iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu, ryimuwe kugira ngo haboneke umwanya uhagije wo gusoza za Shampiyona zitandukanye, UEFA Champions League na Europa League.

Guhagarara kw’imikino itandukanye kubera icyorezo cya Coronavirus kwatumye benshi bibaza niba uyu mwaka w’imikino uzarangira cyangwa uzafatwa nk’utarigeze ubaho.

Mu cyumweru gishize, Umuyobozi wungirije wa West Ham, Karren Brady, yabwiye BBC ko uyu mwaka w’imikino ukwiye kwirengagizwa, imikino yose yakinwe igateshwa agaciro kuko bigoye ko warangira.

Greg Clarke uyobora FA, na we yagaragaje impungenge z’uko bigoye ko uyu mwaka w’imikino uzasozwa mu gihe Umuyobozi wa Brighton, Paul Barver yavuze ko byaba bitanyuze mu mucyo Liverpool idahawe igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, kuri ubu ibura intsinzi ebyiri gusa ngo icyegukane.

Kugeza ubu igikomeje kwibazwa n’uburyo abakinnyi bazakomeza gukina amasezerano yabo yararangiye, aho abenshi muri bo amasezerano yabo arangirana na tariki ya 30 Kamena.