Print

Winnie Nwagi umuhanzikazi wo muri Uganda yarakariye bikomeye umufana wamubwiye ko imyenda yo kogana itaberanye n’umubiri we

Yanditwe na: Martin Munezero 20 March 2020 Yasuwe: 3341

Ibi byose byatangiye ubwo Nwagi yajyaga kuri konte ye ya Instagram agashyiraho amafoto yifotoje ari muri pisine.Yanditse ku mafoto yashyizeho ati; "Ndacyeka turi kwibaza cyane !!!!Ikizere kiri hehe!!? Reka tugumane umutekano uko byagenda kose 🇺🇬🙄 #tbt #KwataEssimu."

Ibintu byose byari byiza kugeza igihe umuntu umwe mu bamukurikira ukoresha amazina ya Bestcaroline yashyizeho igitekerezo cyazamuye umwuka mubi kuri Winnie Nwagi.Ati: "Iyubahe Nwagi,Umubiri wawe ntabwo ari mwiza muri uwo mwambaro wo kogana" .

Mu kumusubiza Nwagi yagize ati "Ooohh..ushatse kuvuga umubiri wawe...ihangane mukundwa...Ugaye Mama wawe..".