Nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 gitangiye gukwirakwira muri Afurika ndetse kuri ubu kikaba kimaze kugera mu bihugu bisaga 30,Perezida Tshisekedi yafashe ingamba zo kurinda ko gikwirakwira mu gihugu cye.
Ingamba zafashwe na perezida Tshisekedi zirimo:
Guhagarika ingendo zose ziva mu bihugu birimo iyi ndwara ziza muri DR Congo
Abantu barenze 20 ntibemerewe guhurira ahantu rusange, uretse mu ngo zabo
Gufunga amashuri yose mu gihugu mu gihe cy’ibyumweru bine,uhereye kuwa kane taliki ya 19 Werurwe 2020
Gufunga ibikorwa byose by’amakoraniro y’abasenga mu byumweru bine
Guhagarika ibikorwa bya siporo mu masitade n’ibindi bikorwa bya siporo rusange
Gufunga inzu z’imyidagaduro (disco), utubare, café na restaurants
Kubuza amakoraniro y’abashyingura, ko umurambo uzajya uvanwa mu buruhukiro ujyanwa ku irimbi uherekejwe n’abantu bacye.
Perezida Tshisekedi yavuze ko igihe cyo gushyira mu bikorwa ibi byemezo gishobora guhinduka bitewe n’uko iki cyorezo kifashe.
Imibare y’abamaze kubonwamo iyi virus muri DR Congo ubu igeze kuri 18.
Ku munsi w’ejo,Leta ya RDC yemeje ko abava mu Rwanda berekeza muri iki gihugu banyuze ku mupaka wa Goma babujijwe kwambuka kereka ufite impamvu ifatika kandi ukoresha laissez passer.