Print

Ibya SKOL natwe ni nka Bisi yacitse Feri isigaje kugira aho yegama-Sadate

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2020 Yasuwe: 5826

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi b’imikino ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Werurwe 2020,Perezida Sadate yabasangije byinshi ku mubano w’iyi kipe na SKOL,ibijyanye n’amikoro,ibikombe,abandi bafatanyabikorwa n’ibindi.

Perezida Sadate yatangiye abwira aba bakunzi ba ruhago batandukanye ko muri ibi bihe u Rwanda n’isi yose byugarijwe na Coronavirus,bakeneye ubufasha bw’abakunzi babo ariyo mpamvu bashyizeho uburyo bwo gutera inkunga ndetse bwatangiye kubyara umusaruro kuko mu gihe kingana n’umunsi umwe bakusanyije arenga miliyoni FRW.

Munyakazi Sadate yavuze ko batarahemba ukwezi kwa kabiri konyine ariko ngo bari gushaka unuryo ikibazo bagikemura byihuse.

Abajijwe ku mubano wa Rayon Sports na SKOL,Perezida Sadate yagize ati “Ibya SKOL mbona bias n’ibiri mu marembera.Undi mufatanyabikorwa azaboneka rwose.Ibya SKOL na Rayon Sports mbona ari nka bus yacitse feri isigaje kugira aho yegama.”

Abajijwe kuri MK Card n’umusaruro imaze gutanga,Sadate yagize ati “Umushinga wa MK Card,n’umwana wavutse arakikirwa,arakambakamba kandi mbona atangiye guhagarara nubwo ahagarara akagwa ariko nirwo rugendo.”

Ku byerekeye amakuru avuga ko hari abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kujya muri Yanga Africans,Sadate yagize ati “Abakinnyi bo kwerekeza muri Young ntabo kuko Rayon Sports s’ikipe yo kugurisha abakinnyi muri Young.

Ku bijyanye n’igikombe cya shampiyona n’icy’amahoro Rayon Sports iri guhatanira yagize ati “Igikombe cya shampiyona ntiturakivaho kuko nubwo bigoye ariko birashoboka.

Igikombe cy’Amahoro ni Nyirantarengwa cyo rwose,abagitekereza babyibagirwe.”

Perezida Sadate yavuze ko uyu mwaka biyubatse cyane ariko batishimiye umusaruro w’abakinnyi ariyo mpamvu bari gukora ibishoboka byose ngo bakemure ikibazo.

Perezida Sadate yavuze ko gusesa amasezerano hagati ya Rayon Sports na SKOL byoroshye ariyo mpamvu bagishakisha abandi baterankunga gusa ntiyavuze ko byarangiye burundu.

Sdate yavuze ko kuva yaba perezida wa Rayon Sports nta mafaranga ya SKOL yabonye ahubwo ngo yiyishyuraga amadeni yari yarahaye ikipe mu myaka yashize gusa yemeza ko bitatumye ikipe itabaho.

Sadate yavuze ko hari ikibanza cyo kubakamo stade beretswe ariko bakiganira ngo bahabwe ubundi butaka gusa yagize ibanga aho giherereye.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko batangiye gushaka umutoza wongerera ingufu abakinnyi anasaba abafana kwihanganira umutoza Casa Mbungo Andre ukiri mushya muri iyi kipe.

Munyakazi Sadate yemeje ko bari gukora ibishoboka byose ngo batunganye neza imbuga nkoranyambaga za Rayon Sports anemeza ko Rayon Sports TV iterekana imipira y’ikipe Live kubera ko hari ibiganiro bari gukorana na FERWAFA.

Munyakazi Sadate yavuze ko yifuza gutsinda ikipe ya APR FC muri uyu mwaka w’imikino igikombe giteretse imbere ya buri wese.

Abajijwe ku bijyanye n’imisifurire,perezida Sadate yagize ati “Abasifuzi bo mu Rwanda bafite ikibazo gikomeye,umbajije ababizi cyangwa abakora neza sinabona abarenze 10%.”

Ku byerekeye rutahizamu Sugira Ernest,perezida Sadate yavuze ko yatijwe Rayon Sports kugeza igihe yabonera ikipe hanze.Yemerewe gukinira Rayon Sports yahuye na APR FC ndetse ngo umushahara yahembwaga muri APR FC ni nawo Rayon Sports imuhemba.