Print

Umukinnyi yirengagije Coronavirus atera ivi asaba umukunzi we kumubera umugore [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 March 2020 Yasuwe: 4741

Uyu mukinnyi waciye ibintu ku isi,yakoze ibitandukanye n’ibyo abatuye isi bose barimo byo kwirinda kwegerana n’abandi mu rwego rwo kwirinda COVID-19 ahubwo we yiterera ivi.

Uyu mukinnyi wa ruhago,yatunguriye umukunzi we Fabiola Parralo Macias mu kibuga akoreramo imyitozo mu rugo rwe,amwambika impeta.

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we,Lago yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga akwirakwiza amafoto y’uyu muhango.

Benshi bababajwe n’aya mafoto ya Lago n’umukunzi we kuko bagaragaye bari gusomana kandi umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO waragiriye inama abantu yo kureka gusomana no kuramukanya kuko ari inzira yoroshye icamo Coronavirus.

Lago ukomoka muri Cote d’Ivoire yanditse kuri aya mafoto ati “Mukundwa,nafashe umwanzuro utandukanye n’uw’umuryango wanjye,inshuti n’abandi bose ariko ibihe nari ndimo byampatirije guhindura umwanya n’ikigo.”

Lago yatangiye gukinira Mallorca mu mwaka wa 2016 avuye mu ikipe ya CD Mirandes yo mu cyiciro cya kabiri.

Imikino muri Espagne yarahagaritswe kubera Coronavirus ndetse kuri ubu abantu 300 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri iki gihugu.