Print

Perezida Kagame yashimiye umuherwe Jack Ma wahaye u Rwanda ibikoresho birufasha guhangana na Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2020 Yasuwe: 2085

Mu butumwa yashyize kuri twitter ye,Perezida Kagame yavuze ko ibikoresho Jack Ma yageneye u Rwanda byamaze kugera I Kigali amushimira ubu bufasha bukomeye yatanze.

Yagize ati “Murakoze @JackMa na @foundation_ma ku mpano ikomeye y’ibikoresho bisuzuma byagejejwe i Kigali uyu munsi. Ni inkunga ikomeye kandi yari ikenewe cyane mu rugamba rwacu rwo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Ndahamya ko abaturarwanda baza kumfasha kubashimira.”

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Jack Ma yavuze ko abinyujije mu muryango Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation, yatanze ibikoresho byo gupima ibihumbi 20, udupfukamunwa ibihumbi 100, n’imyenda yo kwirinda 1,000.

Ibi byose bikaba bizahabwa buri gihugu mu bihugu 54 biri ku mugabane wa Afurika.

Jack ma yavuze kandi ko azakorana na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, mu kugeza ibi bikoresho mu bihugu byose byo muri Afurika.