Print

Umugabo yanze kuguma mu rugo rwe kubera ubukana bw‘umugore we ngo buruta ubwa Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2020 Yasuwe: 11397

Nkuko amashusho y’ikiganiro uyu musaza yagiranye n’umunyamakuru, yakwirakwijwe hirya no hino yabitangaje,uyu mugabo ugeze mu za bukuru yabwiye abayobozi bo mu gace atuyemo ko atashobora kwirirwana mu rugo n’umugore we kuko ngo ari mubi kurusha icyorezo cya COVID-19.

Uyu musaza yasohotse hanze ahahurira n’ubuyobozi ndetse n’abanyamakuru bamubaza impamvu adashaka kuguma mu rugo rwe nkuko abantu bose babitegetswe,arangije ababwira ko atashobora kwirirwana n’umugore we ukaze kurusha Coronavirus.

Yagize ati “Sinshobora kuguma mu rugo,umugore wanjye ni mubi kurusha Coronavirus.”

Uyu mugabo utavuzwe amazina,yabwiye abanyamakuru ko umugore we ari mubi cyane ndetse ngo yahisemo gusohoka ngo icyorezo kimuhitane aho kwirirwana nawe.

Ubutaliyani nicyo gihugu cya mbere kimaze gushegeshwa na coronavirus nyuma y’Ubushinwa aho abagera ku 3400 bamaze gupfa.

Leta y’Ubutaliyani yategetse abantu bose kuguma mu mazu yabo kugeza igihe iki cyorezo kizabonerwa umuti cyane ko kiri gusya kitanzitse ku isi yose.


Comments

Gitunguru 3 April 2020

the legend has it that he later got sick of corona then taken to hospital and he’s now dead