Print

Thierry Henry yatangaje umukinnyi yakunze mu bo bakinannye nabo bose utari Zidane,Messi na Ronaldinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2020 Yasuwe: 3874

Thierry Henry yakinannye n’abakinnyi benshi bakomeye barimo kizigenza Zinedine Zidane,Lionel Messi,Ronaldinho,Xavi,Iniesta n’abandi ariko yemeje ko uwo yakunze kurusha aba bose ari Dennis Bergkamp.

Yagize ati “Umukinnyi mwiza mubo nakinannye nabo bose ni Dennis Bergkamp.Kubera iki?Kubera ko ariwe wakoraga iby’umupira usaba buri gihe.Buri mukino wose yawisangagamo.Nakinannye nawe imyaka 7.”

Ibi Henry yabitangarije ikinyamakuru cyo mu mujyi wa Dubaï.Uyu mufaransa yakinnye mu makipe atandukanye arimo AS Monaco,Arsenal,FC Barcelone n’Ubufaransa yafashije gutwara igikombe cy’isi 1998.


Dennis Bergkamp yakoze ku mutima Henry