Print

Tiwa Savage yiyemeje gukoresha ibikinisho byifashishwa mu gutera akabariro kubera Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 March 2020 Yasuwe: 10731

Uyu muhanzikazi ukomoka muri Nigeria yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko atashobora gukomeza kurara mu bwigunge ariyo mpamvu agiye kwitabaza ibi bikoresho byifashishwa mu kwikinisha.

Yagize ati “Nta muntu musore turi kumwe.Amajoro yo kwigunga.Nicyo gihe cyo kongera gucaginga ibikinisho byanjye.”

Tiwa Savage n’umwe mu bahanzikazi bakunze kuvugwaho byinshi mu rukundo aho mu minsi yashize byavugwaga ko akundana n’umuhanzi Wizkid ukunze kwiyita Starboy.

Muri iki gihe isi yose ihangayikishijwe na Coronavirus ariyo mpamvu uyu muhanzikazi yanze kujya mu bagabo kugira ngo batayimwanduza cyane ko yandurira mu gusuhuzanya n’ibiganza,gusomana ku munwa n’uyanduye n’ibindi.