Print

Hatanzwe amakuru avuga ko Ubushinwa buri gutangaza amakuru y’ibinyomakuri Coronavirusi

Yanditwe na: Martin Munezero 21 March 2020 Yasuwe: 22685

Nk’uko ikinyamakuru Ciaxin kibitangaza, ikinyoma cy’Ubushinwa ku bijyanye n’uko buri guhangana by’intsinzi n’icyorezo cya Coronavirusi, ni ikintu kigomba kwitonderwa. Ntabwo ari ubwmbere Ubushinwa bushinjwa ibinyoma n’uburangare kuri iyi ndwara, kuko no mu itangira ryayo leta ntiyihutiye kumenyesha isi ibyabaye ahubwo yarabihishiriye kugeza abantu batangiye gupfa. Ubu abaturage banze kwihanganira ibiri gutangazwa na leta y’Ubushinwa bisa nk’ibihumuriza abatuye isi kandi byose ari ibinyoma.

Mu gihe leta ikomeje kugaragaza ko ibintu biri kujyenda nk’amahire, abatangamakuru b’ibanga n’abaturage bo mu Bushinwa babwiye ikinyamakuru Caixin ko byose ari ibinyoma byahimbwe.

Umuturage utatangajwe izina yabwiye Caixin ko inzego z’ibanze mu Bushinwa zitegegeka abaturage bafite ibigo byigenga ndetse n’inganda, gusubira mu kazi ku ngufu. Abayobozi babwira abakozi kujyenda bagacana amatara mu biro ndetse no kwatsa imashini zo mu ngana, no gucana amatara n’ibyuma bizana umuyaga, kugirango umugenzuzi naza abone nta kibazo kigihari mu bijyanye n’imibare hajyendewe ku ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi.

Mu ntara ya Zhejiang iherereye mu burasirazuba bw’Ubushinwa, ni ho haturutse amakuru yatanzwe n’uruganda rumwe rwa leta, bitangazwa tariki ya 24 Gashyantare, ko bamaze kwigarurira hafi 90% by’igihombo bari batewe no gufunga imiryango.

Umuturage wagizwe ibanga akomeza avuga ko kuri iki Cyumweru, abakozi n’ibigo mu mujyi wa Beijing bategetwe gushyiraho amatara no gufungura ibikoresho byo mu biro birimo za mudasobwa, kugirango nibasuzuma hakoreshejwe imibare y’umuririo w ‘amashanyarazi uri gukoreshwa, bigaragare ko ari mwinshi maze byemezwe ko ari ukuri abantu basubiye mu mirimo yabo.

Kubw’umutekano w’uwatanze amakuru, Ciaxin birinze gutangaza izina ry’akarere ibyo byabereyemo. Ciaxin bakomeza bavuga ko bamwe mu bakozi bakora mu bigo bitandukanye mu bushinwa bavuganye n’icyo kinyamakuru kuri telefone. Ibigo byashyizwe mu majwi harimo icyitwa We Chat group. Umukozi yavuze ko bahamagawe n’abayobozi bababwira ko bagoomba kujya gufungura ibyuma bikoresha umuriro w’amashanyarazi, ariko ntibabwirwa impamvu zisobanutse kuko babwiwe ko ari ukugirango imashini zidatakaza imisusire y’imikorere biturutse ku kudakoreshwa igihe kirekire, ariko ngo byari ibinyoma.

Intego y’ikigo cya Hangzhou cyari ukuzamura ikigereranyo cy’ikoreshwa ry’amashanyarazi, kikava kuri 75% cyari ku itariki ya 10 Mutarama 2020, kikagera kuri 90% ku itariki ya 10 Werurwe2020. Umuyobozi mukuru ushinzwe intara ya Zhejiang Chen GuangCheng tariki ya 24 Gashyantare 2020, yabwiye itangazamakuru ko hafi 99% by’ inganda n’ibigo byohereza ibicuruzwa biri hejuru ya miliyoni 10 z’amadorali hanze y’igihugu, ko zasubukuye ibikorwa byazo kandi ko inyungu yagarujwe.

Kugeza ubu abamaze kwandura indwara ya Coronavirusi mu Bushinwa ni abantu 200,000, mu gihe abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo mu Bushinwa ari abantu 3,405. Ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 11 banduye indwara ya Coronavirusi nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza.


Comments

Alfa 22 March 2020

Mwabeshye cyane muri iyi nkuru abamaze kwandura mubushinwa kugeza ubu ntabwo barenze 81.000 mugihe muvuze ko Ari 200.000 mwakabije numubare mu kwibeshya mukosore


Alfa 22 March 2020

Mwabeshye cyane muri iyi nkuru abamaze kwandura mubushinwa kugeza ubu ntabwo barenze 81.000 mugihe muvuze ko Ari 200.000 mwakabije numubare mu kwibeshya mukosore


Innocent 21 March 2020

Ubuse abo bamaze kuvugisha babayo mu kanya mu makuru nabo leta yababwiye kuvuga ibyo ishaka? Ibyo nabonye kuri youtube se abaganga muri Wuhan basezera nabyo ni ibinyoma?