Print

Gakenke: Polisi yataye muri yombi abantu 39 bafashwe bari gusengera mu ishyamba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2020 Yasuwe: 2135

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hakozwe ibikorwa byo gufata abasengeraga mu gashyamba, bibumbiye mu itorero ryitwa ‘Itorero ry’Intumwa’ riyobowe n’uwiyita Bishop Icyoyangeneye Innocent.

Yagize ati “Uretse kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorerezo cya Coronavirus, bigometse ku byemezo by’akarere. Bamaze kwigishwa uburyo bwo kwirinda iki cyorezo bamwe basabwa gusubira mu ngo zabo.

Icyoyangeneye Innocent w’imyaka 37,umwarimu wabo Hababaririmana Sildio w’imyaka 43, n’umunyamabanga Nsabimana Alphonse 31 bashyikirijwe RIB kuri sitasiyo ya Ruli kugira ngo bakurikiranwe.”

CIP Rugigana yavuze ko iryo torero rya Icyoyangeneye ritemewe mu karere, kuko tariki 6 Kamena 2019, ubuyobozi bw’akarere bwamwandikiye bumubwira ko ritemewe.

Yavuze ko aho mu gashyamba basengeraga bose hamwe bari 39.