Print

Marouane Fellaini na Paolo Maldini banduye Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2020 Yasuwe: 787

Fellaini w’imyaka 32 yabaye umukinnyi wa mbere ukina muri Chinese Super League wanduye iyi virusi cyane ko nubwo yazahaje Ubushinwa ariko itigeze igera mu bakinnyi.

Ibitaro byo mu mujyi wa Jinan byatangaje ko ibizamini byafashwe Fellaini byagaragaje ko arwaye icyorezo cya COVID-19 kimereye nabi isi yose.

Urubuga rwa Shandong Luneng ruratangaza ko uyu mukinnyi nta bimenyetso bya COVID-19 nko gukorora n’umuriro yagaragaje gusa ngo bamusanze yanduye iyi ndwara.Ubu Fellaini ari mu kato mu bitaro bya Jinan bifite umwihariko wo kuvura iyi virusi.

Iyi kipe yavuze ko irakomeza gukora ibishoboka byose ikarinda abakinnyi bayo ndetse yifuriza Fellaini gukira vuba.

Ikipe ya AC Milan yemeje ko Umuyobozi wayo wa Tekiniki, Paulo Maldini wayibereye kapiteni mu myaka yashize, we n’umuhungu we, Daniel Maldini w’imyaka 18, bombi banduye Coronavirus.

AC Milan yavuze ko Daniel Maldini yari amaze iminsi yitoza hamwe n’abakinnyi b’ikipe ya mbere, ariko we na se w’imyaka 51, bazagaruka mu ikipe ari uko bakize.


Maldini n’umuhungu we nabo banduye Coronavirus