Print

Eddy Kenzo yatakambye asaba ubufasha ngo asubire muri Uganda nyuma yo guhezwa muri Cote D’ivoire

Yanditwe na: Martin Munezero 22 March 2020 Yasuwe: 2703

Muri iki gihe cy’akato nyuma y’iminsi mirongo itatu Perezida Museveni yahagaritse ingendo zinjira mu gihugu no hanze yacyo kandi akaba yahagaritse ingendo z’indege iyo ari yo yose itwara abagenzi n’abava muri Uganda.

Eddy Kenzo ni we muhanzi wenyine wo muri Uganda waririmbye muri Masa Fest muri Cote d’Ivoire ku ya 16 Werurwe 2020. Yagumye mu gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba ari gufata amajwi y’indirimbo ebyiri hamwe n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Icyakora, yatunguwe n’amakuru avuga ko adashobora gusubira muri Uganda kubera icyorezo cya Corona Virus yiganje. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umuririmbyi wa Big Talent yatangaje ko atemerewe gusubira muri Uganda."Ntabwo rero nemerewe gusubira mu rugo" - Kenzo arataka.