Print

Byakomeye! Bamwe batangiye kurira ibikamyo kubera kubura imodoka zibageza iwabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 March 2020 Yasuwe: 6339

Uku guhagarika ingendo hagati y’imijyi n’uturere kwagize ingaruka ku bifuzaga gutaha iwabo ariyo mpamvu bamwe batangiye kurira ibikamyo mu muhanda ngo batahe.

Mu ifoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga,abiganjemo abasore bagaragaye ku muhanda uva i Kigali uzamuka i Shyorongi haruguru gato ya River Motel izwi nka "Arsenal" buriye igikamyo kugira ngo batahe.

Iyo foto yafashwe saa tanu n’igice zokuri iki cyumweru,yagaragaje abasore 8 bari kubyiganira ku gikamyo kimwe kugira ngo kibafashe urugendo cyane ko imodoka zabuze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,Prof.Shyaka Anastase,yabwiye RBA, yatangaje ko nta muntu wemerewe kuzenguruka intara n’uturere dutandukanye kereka ufite impamvu ifatika ah yemeje ko n’abari mu mihana ubwo umwanzuro wo guhagarika ingendo hagati y’imijyi n’uturere wafatwaga bagomba kuguma aho bari.